USA:Imbabazi ni isoko y’amahoro adakama Joe Biden yahaye imbabazi abagororwa bacuruzaga ibiyobyabwenge

Joe Biden uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yababariye abagororwa bose bo muri iki gihugu bari bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge bya marijuana.

Perezida Biden ibi yabitangaje kuri uyu wa 06 Ukwakira 2022 ndetse yavuze ko ibyo yakoze ari ugushyira mu ngiro ibyo yasezeranyije abamushyigikiye ubwo yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu.

Magingo aya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika harimo gutegurwa amatora y’abadepite ndetse ibi Biden abikoze agirango ahigure ibyo yemeye nubwo bwose gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha gikomeye.

Joe Biden yasabye abakuru b’Intara muri Leta kugira umutima wa kibyeyi kuri abo bantu bagize umubare mu nini w’imfungwa.

Magingo aya Marijuana nicyo kinyobwa cyashyizwe mu itsinda ry’ibindi biyobyabwenge bibi cyane nka heroin na LSD muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO