USA: Impanuka ya gariyamoshi itwaye ibinyabutabire ikomeje gutuma benshi bahuma

Impanuka ikomeye ya gariyamoshi yari itwaye ibinyabutabire yasize ingaruka zikomeye aho bamwe bavuga ko batakiryama ngo basinzire abandi bagatinya kunywa amazi bavuga ko ashobora kuba arimo uburozi, Abandi nabo bakavuga ko batakaje ubushobozi bwo kubona.
Iyi mpanuka yabaye tariki 3 Gashyantare, Ubwo gariyamoshi yakoreraga impanuka muri East Palestine, muri Leta ya Ohio, Imwe mu zigize Amerika ubwo bimwe mubyo yari yikoreye byarimo n’ibinyabutabire by’uburozi bishobora no guturika.
Kuva icyo gihe abaturage bahise bahungishwa bavanwa mu mazu, Kubwo kubarinda uburozi bwashoboraga guterwa n’ibyotsi bahumekaga, Gusa ubwo bagarukaga mungo zabo bavuze ko n’ubu bahuye n’ingaruka zo guhumeka uyu mwuka ndetse bafite ubwoba bwo gukoresha amazi ya hano nyuma y’iminsi isaga 14 habaye impanuka kuko batarizera ko uburozi bwashize muri aka gace.
Kugeza ubu ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije muri Amerika, US Environmental Protection Agency cyemeza ko nta ngaruka zikomeye zaba ziri muri aka gace kabereyemo impanuka ko abaturage bakwiye gukomeza ubuzima nk’ibisanzwe.
Abaturage barasabwa gukomeza ubuzima nk’ibisanzwe nyuma y’impanuka
Abaturage bo muri aka gace kabereyemo impanuka bo bakomeje kotsa igitutu leta bavuga ko batakiryama ngo basinzire, abandi baribwa umutwe cyane ndetse no mumaso hakazamo amazi kuburyo bamwe batabasha no kureba neza.
Si ibi gusa kuko mu byuzi byaho hafi amafi yose yarapfuye areremba hejuru, bituma abaturage bagira ubwoba ko umwuka bahumeka, amazi banywa n’ubutaka byose byagiyemo uburozi bukomoka kuri ibi binyabutabire byahiye ubwo gariyamoshi yakoraga impanuka.
Keeve Nachman, umwarimu muri kaminuza ya Johns Hopkins mu ishami rishinzwe ubuzima, We yemeza ko nta kabuza ibi binyabutabire byaba byaragize ingaruka ku bantu ndetse izi ngaruka zikaba zirimo ko hazanaboneka umubare munini w’abazandura indwara zirimo na kanseri.
Iyi mpanuka yateye ubwangizi bukomeye
Kugeza ubu bimwe mu binyabutabire iyi gariyamoshi yari itwaye Leta yashyize hanze biteye inkeke kurusha ibindi harimo Vinyl chloride, iyi ikaba iboneka ari umwuka utagira impumuro, ikifashishwa mu gukora ibikoresho bya pulasitike bitandukanye.
Ibindi binyabutabire byarimo Butyl acrylate yifashishwa mu gukora amarangi, Benzene, Ethyl hexyl acrylate na Ethylene glycol monobutyl ether ikoreshwa muri verine, Ibi byose bikaba bishobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga igihe yabihumeka, kuko byangiza ibihaha, amaso n’uruhu.
Amafi yapfuye ni menshi nyuma y’iyi mpanuka