USA:Ingimbi y’umwirabura y’imyaka 18 y’amavuko yagizwe Meya muri Arkansas

Umwana w’umwirabura ukiri ingimbi witwa Jaylen Smith ku myaka 18 y’amavuko yamaze kugirwa Meya w’agace bita Earle gaherereye muri Leta ya Arkansas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda uwo bari bahanganye ku kinyuranyo cy’amajwi menshi.

Smith ukomoka muba Demokarate wagizwe Meya wa Earle akaba agace gatuwe n’abaturage barenga 1,831.

Uyu mwana Smith yatorewe kuba Meya kuri uyu wa Kabiri ndetse yatsinze mugenzi we witwa Nemi Matthews aho yamurushijwe amajwi agera kuri 50 ugereranyije n’’abatoye bose.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa CNN uyu Smith mu magambo ye yagize ati:Ntabwo nkishikajwe cyane no kugirango nimenyekanishe icyo nshyize imbere ni ukugirango mfashe abo nyoboye kugirango tugire aho tuva n’aho tugera.

Umwe mu abri bashyigikiye uyu mwana yagize ati:ndumva nshishikajwe bikomeye no kubona Jaylen Smith agiye kuba umuyobozi wacu muri Earle ndetse akaba n’umwirabura wa Mbere uteye intambwe yo kuba umuyobozi muto ubayeho mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mwana Smith wagizwe Mayor yatangaje ko kuba yarabashije kuba umuyobozi mu bigo by’amashuri ngo byamugize umunyamuhate no kugira umutima ukomeye kuburyo yabasha guhatana mu byo akora agamije kuyobora imbaga nyamwinshi.

Smith ukomoka muba Demokarate wagizwe Meya wa Earle muri Arkansas

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO