USA:Minisitiri ushinzwe imari yatangiye uruzinduko ku mugabane wa Afurika

Minisitiri ushinzwe imari mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika Madame Janet Yellen yatangiye uruzinduko ku mugabane wa Afurika aho ku ikubitiro yahereye mu gihugu cya Senegal ndetse yahasesekaye kuri uyu wa gatatu.
Madame Janet Yellen biteganyijwe ko azaganira ku ngingo zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubukungu ndetse arifuza kuganira byimbitse n’abayobozi ba Afurika ibijyanye no gushora imari hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bya Afurika.
Uyu mutegetsi kandi arifuza kugaragaza impungenge afite mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje kugirana imikoranire n’igihugu cy’u Bushinwa ndetse afite impungenge ku madeni Ubushinwa bukomeza guha ibihugu bya Afurika.
Uyu mutegetsi biteganyijwe ko uruzinduko rwe ruzamara iminsi igera ku icumi ndetse nyuma yo gukubuka muri Senegal biteganyijwe ko arerekeza mu bihugu birimo:Zambia hamwe na Afurika y’Epfo.