USA:Muri California abantu bagera kuri 14 bamaze kwitaba iyaduhanze kubera ibiza byatewe n’imvura yiganjemo umuyaga mwinshi

Muri California mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika haravugwa ibiza byatewe n’imvura yari yiganjemo umuyaga mwinshi aho ibi byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwa bamwe dore ko abagera kuri 14 aribo bamaze kwitaba Imana.

Kugeza ubu California ni agace gatuwe n’ibyamamare bitari bikeya mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyakora aka gace gakunda kwibasirwa cyane n’ibiza cyane cyane biterwa n’imvura ikunda kwiganzamo umuyaga mwinshi bigatuma ibikorwa remezo byinshi byangirika ndetse n’ubuzima bwa benshi bukabigenderamo.

Kugeza ubu hari ikigo gishinzwe ubutabazi bw’ibanze muri California cyasabye abantu bose batuye mu gace kitwa Montecito ari nako kabereyemo ibi byago ko bashobora kwimuka mu gihe hakirimo gushakwa ubutabazi bw’ibanze kugirango ubuzima bwabo budakomeza kujya mu kaga.

Bivugwa ko imvura yaguye muri aka gace gaherereye muri California hafi amasaha 12 ndetse ngo imihanda yuzuyemo ibiti byagushijwe n’umuyaga mwinshi kuburyo kubona uko abantu bimuka nabyo biracyari ikibazo cy’ingorabahizi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO