USA: Ntabwo urubuga rwa TikTok rwemewe gukoreshwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga by’abagize Inteko Ishinga Amategeko

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haravugwa inkuru idasanzwe aho iki gihugu cyafashe umwanzuro ukomeye wo guhagarika urubuga rwakozwe n’Abashinwa arirwo TikTok mu bikoresho by’ikoranabuhanga by’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku mpamvu z’umutekano.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe uyu mwanzuro nyuma yo gukeka ko Ubushinwa bushobora kwifashisha uru rubuga maze hagacurwa ibikorwa byo kuneka Iki gihugu biciye mu ikoranabuhanga.
Ubusanzwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa ni ibihugu bibiri bikomeye ku Isi ndetse bihangana cyane haba mu bijyanye n’inganda ndetse n’ikoranabuhanga, Kugeza aka kanya ntabwo haramenyekana impamvu Amerika icyeka ko u Bushinwa bushobora kuyineka bwifashishije uru rubuga rwa TikTok dore ko rukoreshwa n’abatari bake ku Isi.