USA:Robert Hur yagizwe umushinjacyaha wihariye ugiye gusesengura inyandiko za Leta zanyanyagiye ubwo Joe Biden yari Visi Perezida

Mu gigugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubushinjacyaha bwamaze gufata umwanzuro wo gushyiraho bwana Robert Hur nk’umushinjacyaha wihariye ugiye gusuzuma inyandiko zo mu gihe cya Bwana Joe biden ubwo yari Visi Perezida aho bivugwa ko izi nyandiko zikomeje kunyanyagira hirya no hino.
Ikintu gihangayikishije ni uko izi nyandiko za Leta zo muri icyo gihe zimaze iminsi zinyanyagira hirya no hino kuburyo zigenda zandagara.
Izi nyandiko zikubiyemo amabanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane cyane ajyanye n’ubutegetsi bwa Perezida Barrack Obama dore ko icyo gihe Joe Biden yari Visi Perezida we nyamara harimo kwibazwa impamvu izi mpapuro zirimo kwandagara ari uko Biden ari Perezida.
Abanyamategeko ba Biden nibo bambere bavumbuye izi nyandiko ndetse icyo gihe hari mu Kwezi k’Ugushyingo umwanka ushize.