USA:Ubwoba si ikintu inzoka yakanze umugenzi wari mu ndege hafi gukuka umutima

Inkuru itangaje iravuga ko ubwo bamwe mu bagenzi bari mu ndege iva muri Florida bagize ubwoba bwinshi hafi gukuka umutima ubwo mugenzi wabo wari wicaye mu myanya y’icyubahiro yasakuzaga abonye inzoka ku birenge bye.

Uyu mugenzi yatangaje ko ngo ubwo indege yari itangiye kururuka hafi y’ikibuga cy’indege ngo yatunguwe no kubobona inzoka hafi y’amaguru ye.

Iyi nsanganya yabereye ku kibuga mpuzamahanga cya Newark Liberty giherereye muri Leta ya New Jersey ndetse ngo byihuse iyi nzoka yahise ikurwa mu ndege n’abashinzwe umutekano.

Icyakora amakuru yakomeje avuga ko nubwo iyi nzoka yateye ubwoba abagenzi gusa ngo nta numwe yigeze irya.

Kugeza magingo aya ntabwo higeze hatangazwa uburyo iyi nzoka yaba yageze mu ndege yari itwaye abagenzi uruhuri.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO