USA:Umugabo akomeje kuba bize ngarame nyuma yo kuvuga ko yashatse neza kuko abagore be batatu bamuzanira amaramuko yiyicariye

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika witwa Nick Davis akomeje kwivuga imyato dore ko avuga ko ariwe washatse neza nyuma yo gushaka abagore batatu kandi bose bafite akazi kuburyo ahamya ko aribo bamutunze mu gihe we aba yiyicariye.

Ubwo hagibwaga impaka ku bijyanye no gushaka abagore benshi uyu mugabo Nick yahamije ko bamwe badashobora kumva neza akamaro ko gushaka abagore benshi ndetse we yasobanuye ko ahora yibereye mu rugo ariko akishimira ko abagore be bose bafite akazi ku buryo aribo bahora bamutunze kuko bamuzanira amafaranga bakoreye maze akinezeza uko ashaka.

Uyu mugabo w’abana babiri yabashije gushaka abagore batatu mu bihe binyuranye harimo uwo0 bamenyanye bwa mbere ubwo bari mu mashuri makuru ya Kaminuza witwa Danielle ndetse nyuma yashatse abandi babiri kandi ngo ubu bose bafite akazi gahoraho kandi gafatika kuburyo bamutunze we yicaye.

Ubwo yagaragazaga ibyishimo aterwa n’abagore be yagize ati:Nibyiza kugira amaboko magari kandi agufasha muri byose kuri ubu nejejwe bikomeye n’abagore banjye batatu kuko bose bafite icyo bakora kandi batuma mbaho neza kuko bampa amafaranga bakorera.

Uyu mugabo yaqkomeje asobanura ko anbezezwa bikomeye no kwitwa umugabo wabo bagore ndetse ngo imibonano mpuzabitsina ayikorana n’abagore be mu bihe binyuranye kuko buri umwe aba afite igihe cye.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO