USA: Umugabo witwa Michael yahitanye abantu bagera kuri 7 barimo n’urubyaro rwe

Mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika haravugwa inkuru iteye agahinda aho umugabo witwa Michael Haight yakoze amarorerwa agahitana abantu bagera kuri barindwi abarashe aho harimo abana be batanu hamwe n’umugore we ndetse na Nyirabukwe.

Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko aya marorerwa yayakoreye mu gace kitwa Enoch City ho muri Utah muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ikibabaje ni uko uyu mugabo nyuma yo gukora aya mahano ngo yahise yiyahura atavuze icyabimuteye gukora amahano nkayo ndetse iyi nkuru yemejwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’umujyi wa Enoch City.

Byatangajwe ko inzego z’abashinzwe umutekano zasanze abantu bagera kuri barindwi bamaze gushiramo umwuka hakaniyongeraho uyu wakoze aya marorerwa nawe wari wiyahuye.

Bwana Michael yahitanye umugore we wari ufite imyaka 40 y’amavuko ndetse yica na nyirabukwe wari mu kigero cy’imyaka 78 y’amavuko.

Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu birangwamo abantu bica abandi babarashe dore ko n’uyu mugabo nawe aba bose yabarashe ubundi agahita yiyahura ako kanya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO