USA:Umukecuru w’imyaka 56 y’amavuko yatwitiye umukazana we wari warabwiwe ko atabyara

Umukecuru w’imyaka 56 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Nancy Hauck yafashije umukazana we maze amwibarukira umwana nyuma y’uko umukazana we yari yakuwemo nyababyeyi bityo akabwirwa ko atabasha kubyara.

Uyu mukecuru yibarutse umwana witwa hannah ndetse Uyu mwana yabonye izuba kuwa 2 Ugushyingo 2022 ndetse avukira mu gace ka Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukazana w’uyu mukecuru witwa Cambria we n’umugabo we Jeff bagerageje uburyo butandukanye kugirango babashe kubyara kugeza aho bifuje gufashwa n’uyu mukecuru.

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka nibwo abaganga bafashe intanga z’aba bombi maze bazishyira muri uyu mukecuru ndetse nyuma y’iminsi itandatu byaje kwemezwa ko uyu mukecuru atwite.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO