USA: Umuntu witwaje imbunda yarashe mu kabyiniro k’abatinganyi yicamo batanu abandi benshi arabakomeretsa

Akabyiniro kazwi nka Club Q gakunze guhuriramo abatinganyi n’ababana bahuje ibitsina karasiwemo abantu batanu abandi benshi barakomereka.

Ibi byabereye muri leta ya Colorado ubwo umusore w’imyaka 22 yinjiranye imbunda mu kabyiniro gakunzwe guhuriramo abatinganyi n’ababana bahuje ibitsina niko kubamishaho urufaya rw’amasasu yicamo batanu (5) abandi benshi barakomereka.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu nibwo polisi yo muri iyi leta yabashije guta muri yombi Anderson Lee Aldrich ucyekwaho icyaha cyo kwica yifashishije imbunda.

Nk’uko polisi yo muri iyi leta ibitangaza ivuga ko ubwo uyu musore yinjiraga muri aka kabyiniro agatangira kurasa, abantu babiri bahise batangira kumurwanya bituma umubare w’abakomeretse ugabanuka ndetse babashimira iki gikorwa cy’ubutwari kuko bishoboka cyane ko hari gupfa benshi.

Kugeza ubu polisi ikomeje iperereza kugirango hamenyekane icyateye uyu musore kwica aba bantu niba ntayandi makimbirane bari bafitanye.

Aka kabyiniro ka Club Q kafunguwe mu 2002 ndetse niko konyine kahurirwagamo n’abatinganyi mu buryo buzwi mu mujyi wose.

Aka kabyiniro gaherereye mu bice birimo ibirindiro byinshi bya gisirikare n’amatsinda y’abaturage b’abakirisitu bafata imibanire y’ababana bahuje ibitsina n’abatinganyi nk’icyaha gikomeye.


Club Q akabyiniro kabereyemo ubwicanyi bw’abantu batanu

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO