USA:Umuraperi Coolio yamaze gushiramo umwuka ku myaka 59 y’amavuko

Umuraperi wakunzwe n’abatari bake witwa Coolio wamamaye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu njyana ya Rap kubera indirimbo ‘Gangsta’s Paradise’ yamaze gushiramo umwuka ku myaka 59 y’amavuko.

Umugabo wari uhagarariye inyungu z’uyu muhanzi ariwe bwana Jarez Posey yatangarije ibinyamakuru byo muri USA ko bamusanze yashizemo umwuka ari hasi mu bwogero iwe.

Impamvu yateye urupfu rw’uyu muraperi ikomeje kuba agatereranzamba ndetse ngo yapfiriye mu bwogero iwe mu gace ka Los Angeles.

Coolio yatangiye gukora muzika mu myaka ya za 1980, ariko yashimangiye izina rye mu mateka ya hip hop ubwo yakoraga indirimbo Gangsta’s Paradise mu 1995 ndetse abantu benshi mu mpande zitadukanye z’Isi bahise batangira gukunda buikomeye uyu mugabo..

Magingo aya ikinyamakuru TMZ kiri mu bikomeye byandfika imyidagaduro cyatangaje ko uyu mugabo ashobora kuba yahitanwe n’indwara y’umutima.

Indirimbo Gangsta’s Paradise ni imwe mu ndirimbo zatumye uyu muraperi aba icyogere ku isi hose mu njyana ya Rap.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO