USA: Uwivuganye umuraperi Nipsey Hussle yahawe igihano gikarishye

Umwicanyi wivuganye umuraperi Nipsey Hussle nyuma yo guhamwa n’icyaha yahawe igihano gikarishye cyane kuko yakatiwe igifungo cy’imyaka 60 yose ari mu gihome.
Eric Holder Jr niwe mugizi wa nabi wahitanye uyu muraperi amushe ndetse byatumye yitaba Imana kuwa 31 Werurwe 2019 ubwo yarasirwaga imbere y’ahantu yacururizaga muri Los Angeles.
Nyuma yo gusomerwa umwanzuro we ndetse akabwirwa ko ahamwa n’icyaha cyo kurasa uyu muraperi kandi yabigambiriye byatumye urukiko rumukatira imyaka igera kuri 60 ndetse yasomewe umwanzuro kuwa 22 Gashyantare 2023.
Uyu muraperi Nipsey Hussler yambuwe ubuzima afite imyaka igera kuri 33 y’amavuko ndetse kuri ubu hgagiye gushira imyaka igera kuri ine yitanye Imana.