USA: burya ubugabo si ukuzura amapantaro umuraperi ukomeye yakubiswe n’umukobwa bakundana karahava

Umukobwa witwa Rachel Waffley asanzwe ari umukunzi w’umuraperi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa 6ix9ine gusa kuri ubu uyu mukobwa arashinjwa icyaha cyo gukubita uyu muraperi.

Uyu mukobwa yamaze gufungwa nyuma yo gukubita umuraperi 6ix9ine aho bivugwa ko yamuhohoteye bikomeye.

Inkuru ikomeza ivuga ko polisi y’umujyi wa Miami yaganiriye n’abatangabuhamya b’abaturanyi bakavuga ko biboneye uyu mukobwa akubita Tekashi uzwi cyane ku izina rya 6ix9ine.

Gusa ngo uyu muraperi yanze gufungisha umukunzi we ndetse magingo aya ntabwo haramenyekana impamvu nyamukuru yateye iyi mirwano.

Polisi y’uyu mujyi ivuga ko kandi 6ix9ine bamusanze afite ibikomere ku isura nubwo yanze gukorana n’izi nzego z’umutekano gusa nyuma uyu mukobwa yahise atabwa muri yombi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO