USA ikomeje kwenyegeza umuriro kuko yemereye Ukraine kuyiha intwaro zihangana na missile z’uburusiya

Kugeza aka kanya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yemereye Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky intwaro karundura zisumbuyeho kugirango abashe guhangana na Missiles z’Uburusiya zirimo guterwa mu murwa mukuru Kyiv.
Ibi byatangajwe na White House nyuma yo gusohora itangazo kuri uyu wa Mbere taliki ya 10 Ukwakira 2022 ndetse byatangajwe ko abayobozi b’ibihugu byombi USA na Ukraine bagiranye ikiganiro kuri Telefoni .
Ibi biravugwa mu gihe Uburusiya bukomeje gusukiranya ibitwaro karundura ku murwa mukuru Kyiv aho Vladmir Putin yatangaje ko agamije kwihimura kuri Ukraine nyuma yo kwigamba ko yashenye ikiraro cyahuzaga Uburusiya na Cremea bigatuma habaho iturika rikomeye.
Ubuyobozi bwa Ukraine bwatangaje ko u Burusiya bwarashe missiles 84 mu mijyi 10 irimo n’umurwa mukuru Kyiv ndetse bakomeje bavuga ko 56 muri zo babashije kuzikumira.