USA yamaganiye kure ibitero by’Uburusiya kuri Kyiv Putin avunira ibiti mu matwi

Ibihugu byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bw’Isi harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamaganiye kure ibitero Uburusiya bukomeje kugaba ku murwa mukuru Kyiv.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ibitero “by’ubugome” byakubise ahantu hatari aha gisirikare, harimo kuri kaminuza no ku ishuri ry’abana aho bakinira, gusa Amerika yatangaje ko igiye kurushaho gutanga ubufasha bwa gisirikare ku gihugu cya Ukraine.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye bwana Antonio Guterres yavuze ko “ababajwe cyane” n’ibyabaye.

Gusa kugeza aka kanya umukuru w’igihugu cy’Uburusiya bwana Vladimir Putin yaboneyeho guhamya ko ibi bitero bigamije kwihorera igikorwa Leta ya Kyiv yakoze igaturitsa ikiraro gihuza igihugu cye na Cremea.

Vladimir Putin yakomeje avuga ko yitegute gukora ibindi bitero bihambaye nabyo bigamije kurushaho kwihorera kuri Ukraine.

Kugeza ubu Leta ya Kyiv yatangakje ko hari misile 83 zarashwe ariko ko 43 muri zo zahanuwe zikiri mu kirere.

Kugeza ubu abategetsi ba Ukraine batangaje ko abantu bagera kuri 14 bapfuye abandi benshi barakomereka kubera kubera misile zarashwe mu mijyi ya Kyiv, Lviv, Kharkiv, Dnipro na Zaporizhzhia.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO