Ubonye nyina ashaje agirango izo se yakoye zapfuye ubusa imikinire ya Cristiano Ronaldo ikomeje gukemangwa

Imikinire ya kizigenza Cristiano Ronaldo mu ikipe y’igihugu ikomeje gutera benshi mu bakunzi ba Manchester United igihirahiro aho bahamya ko adakwiye kugaragara mu bakinnyi babanza mu kibuga kuko ngo ubushobozi bwe busigaye bugerwa ku mashyi.

Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko aravugwaho aya makuru mu gihe yananiwe gutsindira igihugu cye igitego na kimwe mu mikinpo ya UEFA Nations League aho no mu mukino Portugal yanyagiyemo Czech Republic atabashije kubona izamu.

Ni mugihe kandi Ronaldo yaraye ananiwe no gufasha kipe ye kwitwara neza kuko batsinzwe na Espagne igitego 1-0 aho uyu mukino warangiye Ronaldo adateye n’ishoti rigana mu izamu.

Uyu mugabo ukomoka mu gace ka Madeira mu gihugu cya Portugal ntabwo arimo guhirwa n’umwaka w’imikino kuko ibitego bikomeje kurumba.

Cristiano Ronaldo ku mukino bakinagamo na Czech Republic yabaye umukinnyi wa kabiri wagize amanota mabi ku ruhande rwa Portugal nyuma yo kunanirwa gutera mu izamu.

Kugeza ubu hakomeje kwibazwa niba umutoza wa Manchester United ariwe Erik Ten Haag niba azabanza uyu mukinnyi mu kibuga ubwo baraba bahanganye n’ikipe ya Manchester City mu mukino w’ishiraniro bazaba bakina kuri iki cyumweru muri Manchester Derby

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO