Ubu ni igihe kiza cyo gukoresha imbuga nkoranyambaga twirinda – Butera Knowless

  • by
  • 26/03/2020 saa 08:51

Umuhanzikazi Butera Knowless avuga ko muri ibi bihe turimo isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Corona abahanzi aribwo bakenewe ngo bakore ubukangurambaga bitewe n’abantu benshi babakurikirana.

Abahanzi Nyarwanda n’abandi ku Isi yose bakomeje gutanga ubutumwa ari nako bakora ubukangurambaga bahumuriza abakunzi babo bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Benshi bagiye babinyuza ku mbuga nkoranyambaga zabo abandi bakabinyuza mu bitangazamakuru baba bagiranye ibiganiro.

Butera Knowless ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda dore ko aza muri batanu ba mbere mu gihugu bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram.

Aganira na Genesisbizz yavuze uruhare rw’umuhanzi muri iki gihe turimo twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Uruhare rw’umuhanzi rwa mbere ni ugukora ubukangurambaga bukomeye mu gushishikariza abantu kwirinda iki cyorezo, cyane ko abahanzi bari mu bakurikirwa na benshi haba kumbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Nibaza ko ari igihe kiza cyo kuzikoresha mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda iki cyorezo.”


Butera avuga ko umuhanzi akwiye gukoresha imbuga ze atanga ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO