Ubumuntu buruta ibintu Perezida wa Senegal yacyeje Sadio Mane amushimira igihembo yegukanye

Perezida wa Senegal bwana Macky Sall yatakagije bikomeye rutahizamu wa Senegal Sadio Mane kuri ubu ukinira ikipe ya Bayern Munich aho yamushimiye ubuhanga afite bugendana n’ubumuntu nyuma yo guhabwa igihembo cyitiriwe Socrates cyitwa (Socrates Awards)

Kuwa 17 Ukwakira 2022 nibwo I Paris mu gihugu cy’Ubufaransa habereye umuhango wo gutanga ibihembo bya France Football biyobowe na Ballon D’or aho ibi bihembo bitangwa buri mwaka bigahabwa abakinnyi bitwaye neza.

Ni ibirori byasize Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022 aho yahigitse abandi bakinnyi batandukanye nyuma yo gufasha ikipe ya Real Madrid gutwara Champions League.

Nubwo Benzema yatwaraga Ballon d’Or gusa kurundi ruhande umukinnyi Sadio Mane nawee yahawe igihembo cyitiriwe umunya-Brazil Socrates de Souza,akaba ari igihembo gihabwa umukinnyi witanga kurusha abandi mu bikorwa byo hanze y’ikibuga.

Sadio Mane yegukanye iki gihembo ndetse abishimirwa na Perezida wa Senegal bwana Macky Sall ndetse yifashishije ubutumwa abunyuza kuri Twitter aho yavuze ko Mane ari mwiza mu kibuga no hanze y’ikibuga ndetse avuga ko Mane igihembo yatwaye yari agikwiriye.

Perezida wa senegal bwana Sall mu magambo ye yagize ati ’’Ni mwiza mu kibuga akanaba umunyabuntu. Sadio Mane akwiriye iki gihembo gikomeye cya Socrates kubw’ishoramari rye riba rigamije inyungu za rubanda.’’

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO