Ubundi Ukraine ikomeje kugwa miswi n’Uburusiya ni igihugu gihatse iki?

Ukraine ni igihugu gikomeje guca mu bihe bikomeye aho ubu ibyumweru bibiri bigiye kwihirika iri mu ntambara n’Uburusiya. Gusa Ukraine yanze gupfukamira Uburusiya bitana mu mitwe, ariko se Ukraine ni igihugu bwoko ki?

Ukraine ni igihugu giherereye ku mugabane w’Iburayi ariko mu gace k’Uburayi bw’iburasirazuba, Ni igihugu cya kabiri kinini i Burayi nyuma y’igihugu bihanganye cy’Uburusiya.

Ukraine ihana imbibi n’ibihugu bitandukanye mu burasirazuba gihana imbibi n’igihugu cy’Uburusiya naho mu majyaruguru ihana imbibi n’igihugu cya Beralus.

Mu burengerazuba ihana imbibi n’ibihugu birimo: Polonye, Solovakiya ndetse na Hongiriya, Naho mu majyepfo ihana imbibi n’ibihugu birimo Romaniya hamwe na Mordova.

Ukraine ifite ubuso bungana n’ibirometerokare 603,628 ndetse iki gihugu gituwe n’abaturage barenga Miliyoni 43, kikaba ku mwanya wa munani mu bihugu bituwe kurusha ibindi ku mugabane w’Iburayi.

Mu bijyanye n’iyobokamana Ukraine ituwe n’abakristu ku mpuzandengo bangana na 87% naho 11% ntibagira idini, Abasigaye bose nta ruhande babarizwamo.

Umukuru w’igihugu cya Ukraine yitwa Volodmyr Zelensky naho Minisitiri w’intebe yitwa Denis Shmyhal.

Iki gihugu cyasabye ubwigenge kuwa 22 Mutarama 1918.

Impuzandengo ku mushahara umuturage wa Ukraine akorera ku kwezi ungana n’amadolari 525 asaga ibihumbi magana atanu by’Amanyarwanda nibura buri kwezi.

Ibi bisobanuye ko ari impuzandengo hagati y’abahembwa agatubutse n’abahembwa make, Ni nkuko wafata ayo umuyobozi w’uruganda runaka ahembwa ku kwezi ukayahuza nay’umuhinzi wa nyakabyizi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO