Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize Arsenal isoje urugendo rwayo idandabirana

Mu ijoro ryakeye, ikipe ya Arsenal inafite abakunzi benshi mu Rwanda yaraye inaniwe kwikura mu nzara z’ikipe ya Newcastle United nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 kandi irushwa ku buryo bukomeye.

Ikipe ya Arsenal yaraye itengushye bikomeye abakunzi bayo dore ko bamaze igihe kinini biringiye kuzakina irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere I wayo.

Gusa iyi kipe ntabwo urugendo rwaje kuyihira dore ko yatsinzwe irushwa bikomeye, ikipe ya Newcastle United yabonye igitego cyayo cya mbere nyuma y’aho myugariro wa Arsenal Ben White yitsinze igitego, mu minota ya nyuma Kandi y’umukino ikipe ya Newcastle yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bruno Guimaraes.

Kuri ubu ibintu bisa naho byamaze kurangirana ikipe ya Arsenal dore ko niyo yatsinda umukino wa Everton, ikipe ya Tottenham yanganyije bizaba bihagije iyi kipe ya Tottenham kugirango yerekeze muri Champions League.

Umutoza w’ikipe ya Arsenal Mikel Arteta yatangaje ko uyu mukino waraye ukinwe mu ijoro ryakeye waraye ubabaje cyane buri umwe uri ku ruhande rwa Arsenal ndetse uyu mutoza yakomeje avuga ko ikipe ye yakinnye nabi cyane kuburyo itari ikwiye intsinzi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO