YEMEN:Umwana w’imyaka 8 yakoze ubukwe n’umugabo w’imyaka 40 maze yitaba Imana...
- 2/02/2023 saa 12:51
Uburusiya bwatangaje ko bugiye kohereza abahanga mu muziki bakajya kuririmbira ingabo zabo muri Ukraine kugirango zibashe guhangamura Ukraine ikomeje kwanga kuva ku izima ndetse ngo abo banyamuziki bazongerera umurava ingabo z’Uburusiya.
Mu cyumweru gishize BBC yatangaje ko Minisiteri y’ingabo mu Burusiya ngo yatangiye gupanga gushyiraho itsinda ry’abahanzi bagomba kuzajya gutera imbaraga abasirikare ku rugamba.
Ubwongereza bwavuze ko uyu mutwe mushya w’abahanzi ukurikiye igikorwa giheruka kuba cyo gushishikariza abaturage gutanga imfashanyo y’ibikoresho by’umuziki bakabiha abasirikare.
Nyamara aya makuru arimo kuvugwa mu gihe kugeza uyu munsi hakomeje kumvikana iraswa ry’ibisasu mu bice bitandukanye muri Ukraine mu gihe hari ibibwiraga ko ibi bisasu bishobora kubanuka kubera iminsi mikuru.