Uburusiya burahakana raporo ivuga ko bwahawe inkunga y’abasirikare 100,000 baturutse muri Koreya ya Ruguru bayifasha kwivuna Ukraine

Uburusiya burahakana bwivuye inyuma raporo ivuga ko bwahawe inkunga y’abasirikare baturutse muri Koreya ya Ruguru bayifasha guhangana mu ntambara burwana na Ukraine.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru rya Leta, uhagarariye ibiro bya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya yahakanye yivuye inyuma ko bahawe inkunga y’abasirikare babafasha kurwanya Ukraine.

Yagize ati:" Turahamya neza ko izo raporo ari impimbano, ndetse nta biganiro na bike duteganya hagati ya Koreya ya Ruguru tuyisaba ubufasha bw’ingabo."

Kugeza ubu bivugwa ko abasirikare basaga 100,000 bavuye muri Koreya ya Ruguru biteguye kuba barwanira Uburusiya mu ntambara buhanganye na Ukraine.

Kugeza ubu Koreya ya Ruguru ifatwa nk’igihugu cya gatandatu gifite igisirikare kinini ku isi aho habarurwa abasaga miliyoni 1.3 n’abaturage basaga 600,000 bakora nk’abakorerabushake mu gisirikare.

Uburusiya burahakana ko bwahawe inkunga na Koreya ya Ruguru

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO