Uburusiya buratangaza ko Zelenskyy n’abantu be ba hafi bagomba kuryozwa ubwicanyi bw’imfungwa z’intambara ziciwe muri Ukraine

Minisiteri y’ubutabera y’Uburusiya yihanangirije perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy ko we n’abantu be ba hafi bagomba kuryozwa ubwicanyi bw’imfungwa z’intambara ziciwe mu maboko y’igisirikare cya Ukraine.

Ku wa gatanu dusoje nibwo minisiteri y’umutekano y’Uburusiya yashinje igisirikare cya Ukraine kwica imfungwa z’intambara zisaga 10 z’Uburusiya mu bwicanyi bise agashyinyaguro.

Uburusiya bukomeza buvuga ko ibi bikorwa by’agashinyaguro bidakwiye kwirengagizwa kandi ababikoze bagomba kubihanirwa.

Ubusanzwe amategeko y’intambara avuga ko imfungwa z’intambara zigomba kwitabwaho hakubahirizwa uburengangira bwa muntu ndetse igikorwa icyo aricyo cyose gishyira mu kaga imfungwa harimo gutoteza cyangwa gufatwa bugwate n’ibindi byose birabujijwe.

Kuva igihe twateguraga iyi nkuru Ukraine ntacyo yari yatangaza ku bikorwa ishinjwa

Uburusiya bwiteguye gukora ibishoboka byose Ukraine ikishyurira ubwicanyi ishinjwa gukorera imfungwa z’intambara

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO