Uburusiya buratangaza ko intara ya Kherson yabaye ihawe ubwigenge by’agateganyo bityo ko Ukraine idakwiye kubyina mbere y’umuziki

Ku wa gatanu dusoje nibwo Ukraine yatangaje ko iri kubyina instinzi nyuma y’uko abasirikare b’Uburusiya bose bavuye mu ntara ya Kherson ndetse batangaza ko ari icyimenyetso cyo gutsindwa ku Burusiya mu gihe bwo bubyita umwijuto w’ikinonko.

Igitangazamakuru cya Leta y’Uburusiya cyo cyemeje ko kuva ubu Henichesk ibaye umurwa mukuru w’agateganyo wa Kherson ndetse ko Ukraine yagakwiye kuba yitondeye kubyina instinzi kuko hakiri kare ngo itazaba nka wa wundi wabyinnye mbere y’umuziki.

Kherson ni imwe mu ntara Uburusiya buheruka gutangaza ko bwegukanye mu matora ya kamarampaka aheruka gukorwa, ibi byumvikanisha ko n’ubundi hakibarwa nk’agace kabwo.

Uburusiya buheruka gutangaza ko bwakuye abasirikare babwo bose n’abakozi bose muri iyi ntara ndetse ubuzima bwongeye gukomeza bisanzwe.

Abaturage ba Ukraine batandukanye bari bazindutse babyina intsinzi ubwo umusirikare wa nyuma yavaga ku butaka bw’intara ya Kherson ku wa gatanu saa kumi n’imwe z’igitondo gusa uburusiya bwabigereranyije na wa mwijuto w’ikinonko utamenya ko imvura izagwa ngo kuko ibyo bafite ari iby’igihe gito.

Ukraine yo ivuga ko yiteguye kurwana kugeza ku ntsinzi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO