Uburusiya bwafashe umwanzuro wo gukoresha ibitwaro kirimbuzi mu gihe Finland na Suwede byakwinjira muri NATO

Uburusiya bwafashe umwanzuro ukomeye wo gutangira gukoresha ibitwaro kirimbuzi mu ntambara buhanganyemo na Ukraine mu gihe Finland na Suwede byakwemererwa kwinjira mu muryango wa NATO.

Uwahoze ari perezida w’Uburusiya akaba n’uhagarariye akanama k’umutekano w’imbere mu gihugu Bwana Dmitry Medvedev, ku wa kane hashize nibwo yatangaje ko Uburusiya bwiteguye gukoresha imbaraga zose bufite zirimo n’ibitwaro kirimbuzi bikoze mu bumara bwa Nuclear.

Impamvu nyamukuru yo gukoresha ibi bitwaro mu ntambara ngo izabaho igihe ibi bihugu bibiri birimo Finland na Suwede byashaka kwinjira muri NATO ifatwa nk’iyobowe na Leta Zunze ubumwe za Amerika kandi zikaba zidacana uwaka n’Uburusiya.

Finland ihana umupaka n’Uburusiya mu majyaruguru ashyira amajyepfo ku birometero 1,340, Suwede nayo ihana imbibi bya hafi na Finland ndetse ibi bihugu uko ari bibiri byamaze ibinyacumi by’imyaka bitagira uruhande bibogamiraho ibizwi nka military non-alignment.

Medvedev akomeza avuga ko igihe ibi bihugu byombi byakwinjira mu muryango wa NATO byatuma umupaka ugabanya Uburusiya n’ibihugu binyamuryango bya NATO wikuba kabiri ndetse ibi byatuma Uburusiya bukoresha imbaraga nyinshi mu gukaza umutekano wo ku butaka no mu kirere .

Yakomeje avuga ko ibi byatuma Uburusiya bwifashisha ibitwaro by’ubumara kirimbuzi bwa Nuclear ndetse ibiganiro birebana n’ikoreshwa ry’ibi bitwaro ngo ntibyaba bikibaye.

Dmitry Medvedev (ibumoso) wabaye perezida w’Uburusiya kuva 2008-2012

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO