Uburusiya bwakuye ingabo zabwo zose mu ntara ya Kherson muri Ukraine zaherukaga kwigarurira

Intara ya Kherson yari yarigaruriwe n’Uburusiya yongeye gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’uko ingabo zari zihari zizinze utwazo zikava muri iyi ntara.

Mu cya kare kuri uyu wa gatanu saa kumi n’imwe z’igitondo nibwo umusirikare wa nyuma w’Uburusiya yakuye ikirenge ku butaka bwa Kherson intara iherereye mu majyepfo ya Ukraine nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe hanze na minisiteri y’ingabo y’iki gihugu.

Uburusiya bwatangaje ko umwanzuro wo kuva muri iyi ntara wagenze neza ndetse ngo nta n’igikoresho na kimwe batakaje mu nzira.

Si abasirikare gusa bakuweyo ahubwo ngo na buri mukozi wese w’Umurusiya wari uri muri aka gace yakuweyo hamwe n’ibikoresho byabo byose.

Uku kuva mu ntara ya Kherson , Ukraine yo yavuze ko ari intambwe ya mbere yo gutsinda urugamba ndetse ngo n’ibindi byose bisigaye ntakabuza izatsinda Uburusiya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO