Uburusiya bwasohoye urutonde rw’ibihugu by’abanzi ndetse bubifatira ibihano by’ubukungu

Uburusiya bwafashe umwanzuro ukomeye wo guhindura amafaranga akoreshwa mu bucuruzi bwa gaz na peteroli yabwo aho buzajya bwishyurwa mu mafaranga y’Uburusiya gusa yitwa Ruble ndetse uyu mwanzuro ureba ibihugu by’abanzi.

Uyu mwanzuro ukomeye wuzuyemo amananiza, Uburusiya bwawufashe nyuma y’uko bukumiriwe mu mpande zose ku bigendanye n’ubukungu nyuma yo gushinjwa gushoza intambara kuri Ukraine.

Uburusiya nabwo bwafashe umwanzuro wo kutazongera kugurisha gaz na peteroli yabwo mu mafaranga bwise akomoka mu bihugu by’abanzi harimo Amadolari ya Amerika n’Amayero akoreshwa mu Burayi n’ibindi bihugu by’abanzi nk’uko bwabitangaje.

Amafaranga iki gihugu cyemera mu bucuruzi bwa gaz na peteroli ni ama Ruble gusa nk’uko perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin yabitangaje mu kiganiro kuri Televiziyo mu nama yamuhuje n’abaminisitiri.

Uburusiya busanzwe bugemura 40% bya Gaz yose ikoreshwa mu Burayi, ibihugu byose biyikoresha no kugeza ku banyagihugu bose bazajya bishyura mu mafaranga y’ama Ruble akoreshwa mu Burusiya ntayandi azongera kwemerwa.

Uburusiya bwashyize hanze urutonde rw’ibihugu bwise abanzi, ndetse ibi bihugu urebye nibyo birebwa cyane n’iri tangazo ryo guhindura ifaranga mu bigendanye n’ubucuruzi bwa gaz na peteroli.

Ibi bihugu ni ibi bikurikira: Leta zunze ubumwe za Amerika, Uburayi bw’unze ubumwe, Ubwongereza, Ubuyapani, Canada, Noruveji, Singapore, Koreya y’Epfo, Ubusuwisi na Ukraine.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO