Uburusiya bwongeye gushinja Ukraine kugira uruhare mu kugaba ibitero mu mujyi wa Zaporiyia

Uburusiya burashinja Ukraine kugaba ibitero by’ibisasu yagabiwe na NATO isenya umujyi wa Zaporiyia uri muri imwe buheruka kwigarurira.

Zaporiyia ni umwe mu mijyi ya Ukraine ibarizwamo inganda, Uyu mugi waje kwigarurirwa n’Uburusiiya igihe bwomekaga intara enye zirimo Donetsk, Kherson, Luhansk na Zaporizhzhia ku butaka bwabwo ku wa 30 Nzeli 2022.

Kugeza ubu ibitero byagabwe ku nganda z’ingufu za nikeleyeri za Zaporiyia ubiryozwa ni Ukraine nk’uko Uburusiya bukomeje kuyishyira mu majwi.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya, madamu Maria Zakharova yakomeje yemeza ko ibi bitero byagabwe na Ukraine yifashishije ibitwaro bya NATO 155 caliber.

Maria Zakharova uhagarariye Uburusiya

Si Ukraine ishyirwa mu majwi gusa ahubwo n’abanyamuryango biganjemo ibihugu byo mu Burengerazuba bigize umuryango wa NATO byose birashinjwa kugira uruhare mu bwangizi bw’uru ruganda rw’i Zaporiyia.

Uburusiya burashinja Ukraine gukomeza ibikorwa by’ubushotoranyi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO