Uburusiya: umwe mu mijyi ikomeye warashweho ibisasu kabombo

Mu mujyi w’Uburusiya witwa Bryansk wabayemo iturika ridasanzwe ahari ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli ndetse nyuma y’aho habaye irindi turika rikomeye ry’ibisasu bya roketi mu birindiro by’ingabo z’Uburusiya.

Ikinyamakuru Dail mail dukesha iyi nkuru gitangaza ko ibi bitero bishobora kuba byihishwe inyuma n’ingabo za Ukraine zishaka kwihorera ku mwanzi ariwe Uburusiya.

Umujyi wose wakwiye ibishashi byaturutse ku ituruka ry’ibisasu kabombo ndetse ububiko bw’amavuta ya peteroli bwabaye umuyonga gusa ubu bubiko niho havaga ubushobozi bwo gushyigikira ingabo z’Uburusiya muri Ukraine.

Kuri ubu abaturage bo mu mujyi wa Bryansk batangiye kwimurwa nyuma y’iri turika bivugwa ko ryabaye mu masaha ya saa munani z’urukerera ashyira mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ushize.

Kuri ubu hakomeje gukekwa igihugu cya Ukraine ko aricyo cyaba kiri inyuma y’iri turika gusa Ukraine yo yabihakanye yivuye inyuma, Ukraine n’Uburusiya ntabwo birimo gucana uwaka nyuma y’aho Uburusiya bugabye ibitero bikomeye kuri Ukraine ndetse kugeza ubu abantu amagana bamaze kuhasiga ubuzima ndetse abandi batagira ingano bamaze guhunga iki gihugu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO