Uburwayi Selena Gomez afite buzamubuza kubyara bwamenyekanye

Umuhanzikazi w’icyogere ku Isi Selena Gomez kuri ubu ari mu gahinda gakomeye nyuma yo guhishura byinshi ku buzima bwe bwite aza gutangaza ko atazigera abyara kubera uburwayi bukomeye afite.

Selena Gomez yakoze ikiganiro mbara nkuru (Documentaire) maze agaruka ku buzima bwe bwite ndetse atangaza ko atazigera abasha kwibaruka kubera uburwayi abana nabwo atigeze atangaza na rimwe.

Mu magambo ye kandi yuzuye intimba Selena Gomez yavuze ko yarwaye indwara ikomeye bityo impyiko ze zikabasha kwangirika nyuma bakaza kuzihindura.

Selena Gomez yavuze ko kurwara impyiko ataribyo gusa byamwangije kuko ngo yari asanzwe afite uburwayi bundi bwitwa Bipolar aho ngo iyi ndwara nayo yangije bikomeye ubuzima bwe kugeza aho adashobora kubyara.

Mu kiganiro mbara nkuru cyakorewe Selena Gomez cyitwa ’My Mind & Me’ uyu muhanzikazi yagaragaye arira amarira menshi asobanura uburwayi bwe ndetse akanasobanura ko atazigera abyara.

Avuga kuri iyi ndwara ya Bipolar, Selena Gomez yagize ati: "Kuva nkiri muto nabanye n’iyi ndwara, gusa njye n’umuryango wanjye tubigira ibanga.

Uyu muhanzikazi avuga ko kubera kumara igihe kinini afata imiti y’ubu burwayi ngo byatumye nyababyeyi ye yangirika ku buryo atabasha gusama’’ ngo yibaruke.


Selena Gomez yatangaje ko atazigera abasha gutwita kubera ikibazo cy’Uburwayi bwitwa Bipolar amaranye igihe kinini.

Kanda hano urebe indirimbo ya Selena Gomez yitwa The heart wants what it wants.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO