Ubusambanyi mu bamurika imideli (Bamwe ni ingeso abandi ni ubukene) -Dani Kwizera

Mu mwuga wo kumurika imideli,benshi bemeza ko abawukora bagerwaho n’ingaruka zo gusabwa ruswa y’igitsina ariko nanone bamwe bakabikoreshwa n’ubukene n’aho abandi bo ikaba ari ingeso baba bisanganiwe.

Imwe mu mirimo ikunze kugaragaramo urubyiruko rwinshi, harimo abakora umwuga wo kumurika imideli aho ndetse usanga bamwe muri bo batarageza ku myaka y’ubukure.

Genesisibizz yaganiriye na Dani Kwizera, umuyobozi wa UNO Fashion ifite abamurika imideli mu Mujyi wa Kigali, yemeza ko koko izi ngeso z’ubusambanyi zigaragara muri iyi mirimo, nawe asa nk’aho abona ko biteje ikibazo.

Kwizera mu gusobanura ibi, yagize ati : «nibyo ubu busambanyi burahari, bamwe babikora nk’ingeso n’aho abandi ni ubukene bubibatera.»

Mu bitera ubu busambanyi, Kwizera akomeza avuga ko uru rubyiruko rushukishwa uduhenda abana bitewe n’uko nta mirimo ihagije baba babonye kugira ngo bihaze mubyo bakenera mu buzima busanzwe kugira ngo babashe guhangana nibyo bishuko.

Abajijwe niba ibi batabibonamo nk’imbogamizi zishobora gutuma ababyeyi babona nabi bene iyi mirimo ikunze kwitabirwa n’abana babo ku kigero cyo hejuru.

Kwizera yagize ati : «ingeso ntago ziri muri uyu mwuga nyirizina, ahubwo ingeso ni iziri mu muntu ku giti cye utabasha kwiyakira uko ari, aka ni akazi ntago aria ho basambanira, ntago ariho bakorera amabi,ahubwo iyo ngeso aba ayisanganywe akaza muri uyu mwuga ayifite bityo akica isura y’abandi bose nyamara atariko byakagenze.»

Amwe mu masomo bahabwa mu byabafasha kutishora mu ngeso mbi nkizo, harimo kubashishikariza kutishora mu ngeso z’ubusambanyi ndetse no kubwirinda.

Bamwe muri aba bagaragara muri iyi mirimo baba bakiri no kwiga, barushaho kubasobanurira ko igicyenekewe aruko bakomeza kwihatira kwiga aho kujya murizo ngeso mbi.

Mu buryo bwo kunoza bene iyi mirimo, bajya batumira bamwe mu nararibonye muri bene iyi mirimo bakabafasha kubahugura ndetse no kubigisha uko bakagombye kwitwara mu rwego rwo guteza imbere uyu mwuga.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO