Ubushakashatsi bwerekanye ko kwandura Omicron byongerera umubiri ubudahangarwa

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri Afurika y’epfo bwerekana ko kwandura covid-19 yihinduranyije ya Omicron byongera ubudahangarwa bw’umubiri mu rwego rwo kurwanya covid-19 yihinduranyije ya Delta.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 33 muri Afurika y’epfo bakingiwe harimo n’abatarakingiwe ariko bakaza kwandura icyorezo cya covid-19 yihinduranyije yiswe Omicron.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekanye ko nyuma y’iminsi 14, imibiri y’aba bantu yabashije gukora abasirikare bashinzwe kurinda umubiri icyorezo cya covid-19 yihinduranyije ya Omicron ku bwikube bw’inshuro 14.

Nanone ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekanye ko imibiri yaba bantu yabashije guhangana n’ubwihindurize bwa Delta aho yakoze abasirikare bashinzwe kurinda umubiri ku bwikube bw’inshuro 4.4.

Ikindi kintu gitangaje cyavuye muri ubu bushakashatsi ni uko basanze abantu banduye Omicron, imibiri yabo yarakoze ubwirinzi kuburyo batakongera kwandura ubwoko bwa covid-19 yihinduranyije ya Delta.

Alex Sigal, umwarimu mu kigo cy’ubushakashatsi cy’ubuzima cya Afurika y’epfo yatangaje ko ubwihindurize bwa Omicron nibukomeza kugaragara muri ibi bihugu bya Afurika y’epfo, Ngo bizaba uburyo bwo guca burundu ubwihindurize bwa Covid-19 ya Delta.

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe muri Afurika y’epfo bwabigaragaje, hari ibyago bike n’umubare muke w’abantu bazarembera mu bitaro bitewe na Omicron ugereranyije n’umubare w’abantu barembye mu bihe by’inkubiri y’icyorezo cya Covid-19 ya Delta.

Iyi virusi ya Omicron bwa mbere yagaragaye muri Afurika y’epfo na Hong Kong mu kwezi kwa Ugushyingo.

Icyorezo cya covid-19 yihinduranyije ya Omicron kimaze kugera mu bihugu bisaga 85 nk’uko tubikesha imibare yakozwe n’ishami ry’ibihugu by’Uburayi rishinzwe kurinda no gukumira indwara (ECDC).

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO