Ubushake nibwo bushobozi Arsenal yerekanye ko amazi atakiri yayandi yisasira Liverpool

Ku munsi wa 9 wa shampiyona y’Ubwongereza hari umukino wari utegerejwe na benshi wahuzaga ikipe ya Arsenal na Liverpool aho uyu mukino warangiye ikipe ya Arsenal yisasiye Liverpool ibitego 3-2.

Ikipe ya Arsenal yongeye kwerekana ko uyu mwaka ifite intego zikomeye cyane dore ko mbere yo gukina uyu mukino iyi kipe yari yatezwe iminsi abenshi bahamya ko ishobora gutsindwa bityo igatakaza umwanya wa Mbere.

Ntabwo ariko byaje kugenda kuko ku munota wa mbere w’Umukino Martinelli yahise afungura amazamu bituma abakunzi bayo batangira kumwenyura ndetse barishima bikomeye.

Ntabwo ibyishimo by’abakunzi ba Arsenal byatinze kuko ku munota wa 35 w’umukino ikipe ya Liverpool yaje kwishyura iki gitego gitsinzwe na Darwin Nunez ndetse igice cya mbere kirimo kurangira nibwo Arsenal yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Bukayo Saka.

Mu gice cya Kabiri cy’umukino Arsenal yagarukanye imbaraga zikomeye bituma gusa Liverpool yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Firmino nyamara Arsenal yongeye kubona igitego cya 3 cyatsinzwe na Bukayo Saka kuri Penaliti ku munota wa 75.

Nyuma y’umukino ikipe ya Arsenal n’umutoza wayo Mikel Arteta bahise bikoza mu bicu aho bishimiye gusubirana umwanya wa Mbere bari bakuweho na Manchester City kugeza ubu barusha inota rimwe gusa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO