Ubushinwa bwongeye kwihanangiriza USA kuri Taiwan ndetse buyishinja ubushotoranyi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi akomeje gutunga agatoki Leta zunze ubumwe za Amerika kwijandika mu kibazo cy’Ubushinwa na Taiwan aho yabyise ubushotoranyi.

Uyu mugabo yabihamije ubwo yari mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byo muri Aziya y’Uburasirazuba.

Yi yakomeje atangaza ko Amerika ikomeje gutuma umutekano muri Taiwan usubira irudubi ndetse ayishinja kwivanga mu kibazo cya Taiwan kandi bitayireba.

Wang yongeyeho kandi ko byerekana uburyarya bwa Amerika ndetse n’indimi ebyiri mu bibazo birebana n’amategeko mpuzamahanga.

Yavuze ko u Bushinwa butazicara ngo burebere Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikina ikarita yayo muri Taiwan, ngo yimakazeyo politiki yayo ndetse inagendere ku byifuzo by’abanyapolitiki bayo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO