Ubusirimu burahenda! Bruce Mélodie yerekeje mu Buhinde gushyirisha tattoo ku maboko ye.

Umuhanzi ITAHIWACU Bruce yamaze kwishyiraho tattoo z’amafoto y’abakobwa be babiri ku maboko anandikishaho ijambo Pride.

Abakunzi b’umuziki wa Bruce Mélodie bakunze kumugarukaho kenshi bavuga ko ari umuhanzi w’umuhanga ariko bakamushinja ko adakunze kwita ku myambarire ye
n’uburyo agaragara imbere y’abakunzi be.

Nyuma yo kubazwa ibibazo byinshi n’itangazamakuru bamubaza niba afite umuntu ukurikirana imyambarire ye, yavuze ko kuri ubu ibijyanye nuko agaragara bizajya bibazwa umugabo umaze kwandika izina mu mideli hano mu gihugu cy’ u Rwanda uzwi nka Mika fashion.

Mu bitaramo bibiri uyu muhanzi yakoreye mu Burundi yatunguranye ku rubyiniro ubwo yagaragaraga yambaye imyenda y’ imfungwa zo muri iki gihugu ikoze mu mabara y’ icyatsi kibisi.

Bikomeje kuvugwa ko uyu muhanzi nyuma yo gusohora indirimbo A l’aise yakoranye na Innoss’B yaba yarahise ajya mu gihugu cy’ Ubuhinde aho yashyiriyeho tattoo ku maboko ye yose.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko hari no kuvugwa ko ubwo yajyaga mu gihugu cy’ Uburundi yaba yarahakoreye collabo n’umuhanzi ukunzwe cyane muri iki gihe mu Burundi uzwi nka Akili Kilikou.

Bruce Mélodie nyuma yo gushyiraho tatoo ateye ikirenge mu cy’abahanzi bakomeye babarizwa muri East Africa byumwihariko mu gihugu cya Tanzania barimo Harmonize na Diamond Platnumz.



Bruce Melodie yagiye mu Buhinde gushyirisha Tatto ku maboko ye

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Elode

    Ni amaboko gusa yashyize ho ko haraho twumva ngo yashyize no mu gatuza

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO