Ubutaliyani na Esipagne ni iyihe ihabwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma?

Mu mikino ihuza amakipe y’ibihugu by’iburayi ya Euro 2020 irakomeza uyu munsi muri 1/2 . Aho ikipe y’Abataliyani iza gucakirana na Esipagne yazamutse nta mahirwe ihabwa.

Amakipe amaze guhura inshuro 10 mu marushanwa akomeye, Ubutaliyani nibwo buza imbere mu gutsinda cyane mugihe Esipagne yo ikunze kubatsindira kuri za Penaliti. Ibiheruka muri Euro ya 2008, Icyo gihe Espagne yabatsinze kuri penariti yerekeza ku ntsinzi yabo ya Euro 2008 - Mbere yo kubatsinda ibitego 4-0 mu myaka ine ishize.

Guhangana gukabije byari bimaze kwiyongera mbere yicyo gihe mu gikombe cy’isi cyo mu 1994, ubwo Ubutaliyani bwatsindaga muri kimwe cya kane kirangiza umukino waje gusiga Luis Enrique akomeretse – Kuri rubu asigaye ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Espagne.

Umutoza w’Ubutaliyani Roberto Mancini aganira n’itangazamakuru yavuze ko ku mpande zose bishoboka gutsindana. Ati “Mfite amatsiko yo kubona uzatsinda iyi ntambara.”

Umutoza Luis Enrique yatangiye iri rushanwa nta mahirwe ahabwa bitewe n’abakinnyi yahamagaye agasiga abakomeye.

Kuri uyu mukino kandi Abataliyani baraza gukina badafite abakinnyi barimo Leonardo Spinazzola na Pabro Sarabia.

Uyu mukino uhuza Ubutaliyani na Espagne uraba kuri uyu wa kabiri saa tatu z’umugorona ku isaha yo mu Rwanda ubere mu Bwongereza I Wembrey. Undi mukino wa ½ witeze ni ugomba guhuza Ubwongereza na Denmark ku munsi w’ejo.

Uyu ni umwe mu mikino iba yitezwe cyane i Burayi

Inkuru yanditswe na BYIRINGIRO Ephter

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO