Ubutinganyi mu madini ni ’sakirirego’ (sacrilège)

Ubutinganyi busobanurwa nk’ibyiyumviro by’umuntu runaka biganisha ku kuba yakwisanga ku wo bahuje igitsina. Bavuga ko bishobora guturuka ku misemburo y’umubiri w’umuntu (hormones), ku ngirabuzima fatizo (genetic) cyangwa se sosiyete umuntu arimo (entourage).

Ibikorwa by’ubutinganyi byakunze kuvugwa no mu bakomeye, bize kandi bafite amazina akomeye muri sosiyete.

Reka duhere muri Kiliziya, ubutinganyi bwakunze kuvugwa muri iri dini cyane cyane mu bihayimana ndetse n’uwigeze kuba umushumba waryo ku Isi, Papa Benedigito XVI abyemeza mu gitabo cye ko i Vatican hari itsinda rishyigikiye ubutinganyi ryashakaga kugira uruhare mu byemezo byose byafatwaga.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege, nawe yemeje ko ubutinganyi muri Kiliziya bubamo ariko bujya kugera mu bihayimana bwarayogoje umuryango. Ibi bisobanuye ko ari umwera wakwiriye hose.

Yavuze ko iyo umuntu abaye umutinganyi yarihaye Imana hari ingamba nyinshi zo kumufasha, gusa ntakurwa mu bihayimana ariko ngo iyo abivuze mbere y’uko ajyamo ntabwo yemererwa.

Mbonyintege ibi yigeze kubihamiriza Ikinyamakuru cya Igihe ko hari abakirisitu bamugana bamubwira ko ari abatinganyi, ariko ngo icyo akora ni ukubatega amatwi, akabagirira impuhwe kuko usanga ari abantu nk’abandi muri sosiyete, bazi ubwenge, bakora nk’abandi ndetse bafitiye igihugu akamaro nk’abandi baturage.

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo bahuje igitsina, avuga ko ari ikintu kidasanzwe kumva mu Rwanda.

Umuhanzi witwa Albert Nabonibo, w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yagiye ku mugaragaro yemeza ko akora imibonano mpuzabitsina n’abandi bahuje igitsina gabo, avuga ko azi neza ko abenshi babyakira nabi ariko ntakundi yabigenza.

Nabonibo yabwiye BBC ko uko ateye mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina atari ibintu yize ari mukuru, ko ahubwo uko yagiye akura yagiye yisanga ari ko ameze, akunda abo bahuje igitsina.

Uyu muhanzi avuga ko mu nsengero harimo abandi nkawe gusa ariko bitamubuza gusenga no gukunda Imana.

Ati:"Barahari benshi ndetse cyane ahubwo! N’uko abantu batinya [kwigaragaza] kubera imyumvire itandukanye n’umutekano wabo, ariko barahari benshi cyane no mu rusengero barimo kuko ni ubuzima busanzwe".

Turetse ariko n’imyemerere y’amadini, abanyarwanda aho bari hose, yaba mu Rwanda ndetse no hanze, bakunze kurangwa no gukomera cyane ku muco.

Mu mateka y’u Rwanda ndetse n’imyemerere bimaze imyaka irenga 1000 nta butinganyi bwigeze buvugwamo, ku buryo rero kuba hari bene wacu bakwifata bagakora ibyakwitwa amahano mu rwa Gasabo, byumvikana neza ko benshi hanze aha babyakira nk’ishyano ryaguye.

Yewe aha mu gihugu hari n’amatsinda abatinganyi bahuriyemo, kandi imibare igaragaza ko gahoro gahoro bagenda biyongera.

Muri ayo matsinda niho bahurira bakavuga akabari ku mutima, bagaterana ingabo mu bitugu bitewe n’uko biyumva umwe ku wundi.

Tugendeye kuri izo mpamvu eshatu, mu Rwanda usanga icyahindutse ari sosiyete. Uko iterambere rigenda riza niko ingingo zimwe na zimwe zitavugwagaho cyangwa zitahabwaga agaciro zigenda zihabwa agaciro muri sosiyete nyarwanda.

Sosiyete nyarwanda yigira byinshi mu mahanga bijyanye n’iterambere ku buryo usanga uko amahanga agenda aha intebe ubutinganyi ari nako mu Rwanda bigenda biza ugasanga wa muntu wari warihishemo cyangwa se yaratwikiriye bya byiyumviro bw’ubutinganyi, yumva afite uburenganzira bwo kwerura ko akundana n’uwo bahuje igitsina.

Uburenganzira bw’abatinganyi usanga bubungwabungwa cyane ku buryo n’ibihugu byagerageje gushyiraho amategeko ahana ibikorwa byabo, wasangaga bimeze nk’ibikojeje agati mu ntozi kuko amahanga, cyane cyane ibihugu bikize, yahitaga atangira kubyamagana mbese ukabona ko hari ikintu runaka kibiri inyuma gikomeye kandi bigoye kumenya impamvu yacyo.

Mubyukuri Bibiliya ifata ubutinganyi nk’icyaha nk’ibindi byose nko ’kwiba, kubeshya, kwica’ n’ibindi nka byo.

Usomye mu 1 Abakorinto 6:9-10 hamwe na 1 Timoteyo 1:10 Pawulo aba atanga urutonde rw’ibyaha abatizera Kristo bashyigikira, usangamo n’abaryamana bahuje ibitsina.

(1Kor 6:9-10) “9.Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana, 10. Cyangwa abajura abifuza, abasinzi, abatukana, abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO