Idris Elba yatangaje ko yanduye coronavirus, asaba abantu gukomeza kuyirinda

Umwongereza w’umunyamuziki, umukinnyi wa filimi n’umuDJ uzwi cyane ku isi, Idris Elba, yavuze ko yanduye coronavirus anatanga ubutumwa asaba abantu kwirinda.

Nyuma yo gusuzumwa bakamusanga iki cyorezo cyugarije Isi, Idris Elba yabinyjije ku rubuga rwe rwa Twitter atangaza ko bamusanzemo iyi ndwara.

Yagize ati “Uyu munsi nabonye ibisubizo by’ibizamini bya coronavirus bankoreye, basanze nyifite… ni ibintu bibabaje.”

Avuga ko yipimishije kuko yari yahuye n’umuntu basanzemo iyi ndwara, nyuma yo kubimenya yishyira mu kato ariko ajya kwisuzumisha. Ati “Uyu munsi nibwo nabonye ibisubizo.”

Nyuma yo gusanga afite iyi ndwara yatanze ubutumwa agira inama abandi bantu bakiri bazima. Ati “Ibi birakomeye, ni igihe cyo gutekereza ku ngamba zo kwirinda kujya ahari abantu benshi, gukaraba intoki…hanze aha hari abantu benshi bataragaragaza ibimenyetso bashobora kuyikwirakwiza byoroshye.

Ubu ni igihe cyo gutekereza cyane ku gukaraba intoki no kwirinda ahari abantu benshi.”
Akomeza avuga ko gukoresha ukuri ari ikintu gikenewe cyane ubu, ku muntu wiyumvamo ibimenyetso akumva atameze neza ngo ni ngombwa ko yagira icyo abikoraho.

Idris Elba w’imyaka 47 yamamaye muri filime nyinshi zakunzwe ku Isi nka “Luther, Fast & Furious, Thor, The Mountain between us” n’izindi.

Uyu mugabo kandi yanagaragaye muri filime yitwa “Sometimes in April” ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994. Ni filime yakozwe n’Abanyamerika isohoka muri 2005.


Idris Elba yatangaje ko yanduye Coronavirus

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO