Ubutumwa bwa Twitter burimo gusomwa inshuro 100 kuruta uko burimo gukundwa ese byaba birimo guterwa n’iki?

Nyuma y’uko umuherwe Elon Musk atangaje amavugurura amwe n’amwe ajyanye na Twitter kuri ubu yamaze gutangaza ko ubutumwa bwa Twitter burimo gusomwa cyane inshuro zirenga 100 ugereranyije n’uburyo burimo gukundwa.

Umuherwe Elon Musk yababajwe cyane n’uburyo ubutumwa bwa Twitter burimo gusomwa cyane kurenza uburyo bukundwa maze atangaza agira ati:Kuri ubu kuva natangaza amavugurura mashya ubutumwa kuri twitter burimo gusomwa inshuro 100 ugereranyije n’uburyo bukundwa.

Elon Musk yakomeje ahamya ko iyo witegereje uburyo abantu bareba ubutumwa usanga bihabanye cyane n’uburyo bwakunzwemo.


Gusa uyu mugabo yatangaje ko nubwo Twitter ubutumwa bwayo butarimo gukundwa ariko ngo uburyo busomwamo bigaragaza uburyo uru rubuga ari ingenzi cyane nubwo abenshi batarimo kubyerekana.

Ibi kandi bibaye mu gihe mu minsi ishize Twitter yakuyeho uburyo umuntu yashoboraga kumenya ubwoko bwa Telephone runaka cyangwa mudasobwa umuntu yakoresheje yandika akanohereza ubutumwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO