Ubutwari bw’abana b’i Nyange ni isomo ku banyarwanda -Nkusi Déo

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rwasabye Abanyarwanda kuzirikana no gushimangira isomo rikomeye ry’ubutwari bwaranze abanyeshuri b’i Nyange batewe n’Abacengenzi tariki ya 18 Werurwe 1997 bakanga kwitandukanya bashingiye ku byiswe amoko.

Hashize imyaka 23 abanyeshuri bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Nyange bagaragaje ko ubumwe bushoboka mu Banyarwanda. Igikorwa cyatumye bashyirwa ku rutonde rw’intwari u Rwanda rufite zo mu kiciro cy’Imena.

Mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Werurwe 1997 abanyeshuri bo mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye (S5&S6) muri ES Nyange, ikigo cy’amashuri giherereye mu karere ka Ngororero batewe n’abacengezi babasaba kwitandukanya bakurikije amoko, abanyeshuri bakomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda’, bati:"Twese turi Abanyarwanda".

Uwo mugoroba watwaye ubuzima bw’abanyeshuri 7 bashyize imbere isano y’Ubunyarwanda bemera guhara amagara yabo. Igihango batanze gikwiye kuba ‘isomo ku bato n’abakuru’.

Aba banyeshuri 47 banze gushyira mu bikorwa itegeko bahawe n’abacengezi ryo kwitandukanyamo abahutu n’abatutsi, bari bafite umugambi wo gukomeza Jenoside yakorewe Abatutsi bameneshejwe batarangije. Ni igitero bagabweho ku mugoroba wa tariki ya 18 Werurwe 1997, imyaka itatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rutonde rw’intwari z’u Rwanda hagaragaraho abanyeshuri barindwi b’i Nyange bitabye Imana, biyongera ku bandi 40 bakiriho. Uwa karindwi yitabye Imana mu 2001 azize urupfu rusanzwe.

Muri uyu mwaka Urwego Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rwahisemo ko ibirori byari biteganyijwe byo kuzirikana ubutwari bw’Abanyeshuri b’i Nyange bisubikwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo kwirinda ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi, hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirusi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO Nkusi Déo, avuga ko guhera tariki ya 18 Werurwe mu mwaka wa 2001, buri mwaka hibukwa ubutwari bw’aba banyeshuri bitandukanyije n’urwango n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bakemera no gutanga ubuzima bwabo.

Nubwo kwizihiza uyu munsi abantu bahuriye hamwe ku wa 18 Werurwe 2020 bitakunze kubera icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), Nkusi yasabye Abanyarwanda kuwizihiriza aho bari bashimangira isomo rikomeye abo banyeshuri basize, banaritoza urubyiruko rw’iki gihe.

Yagize ati: “Twasubitse igikorwa cyo guhuza abantu benshi nk’uko byari biteganyijwe kuko byadushyira mu bibazo by’ubuzima kubera iki cyorezo cya Koronavirusi cyateye, ariko ibyo tubigiraho ntibisaba ko abantu baba bahuye bagatera umupira, bakabyina, bagakora imikino itandukanye nk’uko bisanzwe. Icyo dukwiye kuzirikana ni icyo gikorwa cy’ubutwari gishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda bagaragaje.”

Icyo gikorwa cy’ubutwari cyatumye aba banyeshuri bashyirwa mu Ntwari z’u Rwanda zizirikanwa buri wa 1 Gashyantare mu cyiciro cy’Imena, bahuriyemo n’Umwami Mutara III Rudahigwa, Agathe Uwiringiyimana, Rwagasana Michel na Niyitegeka Felicité.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO