UbutwariCup2020: Police Fc yeretse igihandure Kiyovu Sports.

Umukino wa kabiri wo mu guhatanira igikombe cy’Intwari wahuzaga ikipe ya Police Fc ndetse na Kiyovu Sports , warangiye Police itsinze Kiyovu ibitego 2-1, ibona insinzi .

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi, ku ruhande rwa Kiyovu Sports: Bwanakweri Emmanuel, Serumogo Ally, Mutangana Derick, Mbogo Ally,Nahimana Isiaka, Habamahoro Vincent, Ishimwe Saleh, Twizeyimama Martin Fabrice, Gislain Armel, Nsengiyumva Mustafa ndetse na Saba Robert.

Ku ruhande rwa Police Fc harimo Habarurema Gahungu, Nsabimana Aimable, Ndayishimiye Celestin, Musa Omar, Mpozembizi Mohamed,Ngendahimana Eric, Iyabivuze Osee, Kubwimana Cedrick, Munyakazi Yussuf, Mico Justin ndetse na Nshuti Savio Dominique.

Ikipe ya Police Fc niyo yafunguye amazamu ku munota wa 3 gusa ku mupira wari uvuye muri koruneri maze Ngendahimana Eric awushyira ku mutwe umuzamu wa Kiyovu Sports Bwanakweri ntiyamenya aho umupira unyuze.

Ikipe ya Kiyovu Sports yasaga nkaho itarinjira mu mukino, yaje gutsindwa igitego cya kabiri gistinzwe na Iyabivuze Osee ku buswa bw’umuzamu wa Kiyovu Sports wananiwe gusohoka ngo afate umupira.

Igice cya mbere cyarangiye Police Fc ifite ibitego 2-0 bwa Kiyovu Sports.

Igice cya kabiri cyaje guhindura ibintu, aho Kiyovu Sports yakinaga yataka cyane Police wabonaga ko yo yari yasubiye inyuma cyane ikajya icungira ku mipira yihuta.

Ku munota wa 75 Kiyovu Sports yari yagumye imbere y’izamu yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Saba Robert wasize abinyuma ba Police maze abatsindana igitego cya mbere.

Umukino ujya kurangira, kapiteni wa Police Fc yakoreye ikosa umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports maze ahita ahabwa ikarita itukura. Uyu mukino warangiye Police Fc itsinze Kiyovu ibitego 2-1.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO