Ubuvandimwe ni ugufashanya!Riderman yafashije murumuna we kwinjira mu muziki Nyarwanda

Umuraperi w’icyogere hano mu Rwanda uzwi ku izina rya Riderman yafashije umuvandimwe we kwinjira mu muziki ndetse ahita asohora n’indirimbo ya mbere.

Muhire Landry Bonfils uzwi nka Bobly ni murumuna wa Riderman ndetse uyu musore yamaze kwinjira mu muziki Nyarwanda abifashijwemo na mukuru we Gatsinzi Emery abenshi bazi nka Riderman.

Uyu musore mu mwaka wa 2018 yagerageje gusohora indirimbo ye ya mbere mu mwaka 2018 ndetse birangira itamenyekanye cyane none kuri ubu nyuma y’imyaka 4 yamaze kugarukana imbaduko abifashijwemo na mukuru we.

Umuvandimwe wa Riderman Bobly avuga ko kuba Riderman yemeye kumushyigikira bizihutisha umuziki we kuko ari umugabo umaze igihe mu muziki kandi uzi buri kimwe umuhanzi asabwa ngo amenyekane.

Kuri ubu uyu muhanzi yahise asohora indirimbo yise ‘Ikibindi’ yakorewe muri Ibisumizi Records,ndetse bivugwa ko amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Ma Riva.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO