Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ikipe y’igihugu y’Ubuyapani ikoze amateka akomeye cyane nyuma yo kwivugana Espagne bituma buyobora itsinda mu gihe nubwo Ubudage butsinze birangiye ntacyo bitanze.
Mu mikino yakinwaga muri iri joro ikipe y’igihugu y’Ubuyapani birangiye itsinze Espagne ibitego 2-1 n’aho Ubudage butsinda Costa Rica nubwo bwose ntacyo bitanze.
Ikipe y’igihugu y’Ubuyapani irangije ifite amanota 6 n’aho Espagne iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 4 aho banganyaga n’Ubudage ariko bagatandukanywa n’umubare w’ibitego bazigamye mu gihe Costa Rica ije Ku mwanya wa Nyuma.
Ikipe y’igihugu y’Ubuyapani iratunguranye cyane kuko ntawatekerezaga ko iyi kipe ishobora kuyobora itsinda kandi itsinze Espagne yari yabanje kwitwara neza.