Ubuyapani burashishikariza urubyiruko kunywa agasembuye kugirango ubukungu bwiyongere

Urubyiruko rwo mu Buyapani rwitabira kunywa agasembuye ku mubare muto cyane ugereranyije n’ababyeyi babo, Ibi bigatuma imisoro igihugu gikura mu bucuruzi bw’inzoga igabanuka cyane.
Ikigo gishinzwe imisoro cyatekereje kuburyo butandukanye bwo gukemura ikibazo cyo kugananuka kw’imisoro dore ko usanga ariyo igihugu cyifashisha mu kubaka ibikorwa remezo bitandukanye nk’imihanda, amashuri, ibitaro n’ibindi.
Ibyateye kugabanuka mu mubare w’abanywa agasembuye ngo ni umwaduko w’icyorezo cya covid-19 cyatumye benshi bagabanya ingano y’agatama bafataga kongeraho n’umubare munini w’abakuze bagaragara mu Buyapani.
Imibare iheruka gusohoka mu mwaka wa 2020 yerekanye ko abanywi b’agasembuye bagabanutse cyane ugereranyije n’uko byari bimeze kuva mu mwaka wa 1995 aho umuntu umwe ukuze yanywaga litiro 100 z’agasembuye ku mwaka zikagera kuri litiro 75 ku mwaka.
Imisoro yose yavaga mu bucuruzi bw’inzoga yabaga igize hafi 5% by’umusoro mbumbe wose w’igihugu kuva mu myaka ya 1980 gusa mu 2020 yari igize 1.7% by’umusoro mbumbe gusa.
Urubyiruko rw’Ubuyapani rurashishikarizwa kunywa agasembuye kugirango ubukungu bw’igihugu burusheho kwiyongera.