Ikipe ya Bugesera FC izahemba 1/3 cy’umushahara kubera ikibazo cy’ubukungu

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera Fc, bwatangarije abakozi bayo ko bitewe n’ikibazo cy’ubukungu bahuye nacyo cyatewe n’icyorezo cya Covid-19, bazabahemba 1/3 cy’umushahara bafata buri kwezi.

Mu ibaruwa bandikiye abakozi barimo abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bayobozi b’ikipe bose, bavuze ko bitewe n’ikibazo cy’ubukungu bahuye nacyo kitabemerera gukomeza kubahemba babaha nk’ibyo babahaga buri kwezi, ahubwo ko bazajya babaha 1/3 cy’umushahara uhereye mu kwezi kwa Mata kugeza igihe ibikorwa by’imikino bizasubukurirwa.

Mubyo ubuyobozi buvuga kandi, harimo ko bwaganiriye n’abakinnyi bumvikana kuri iki cyemezo. Ubuyobozi bwa Bugesera buvuga ko bwafashe iki cyemezo kandi, mu nama yahuje komite y’ikipe, yabaye tariki 17 Mata 2020, mu buryo bwa Iyakure (Video Conference)

Bugesera ibaye ikipe ya mbere mu Rwanda itakibashije guhemba abakozi bayo umushahara mbumbe w’ukwezi mu gihe andi makipe arimo Rayon Sports, Musanze, Espoir zahagaritse by’agateganyo amasezerano zifitanye n’abakozi bazo igihe kitazwi bakizezwa kuyasubukura ibikorwa by’imikino byongeye gusubukurwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO