Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincilles bubinyujije mu ibaruwa yandikiwe uyu mutoza Bizimana Abdou uzwi cyane ku izina rya Bekeni kuri uyu wa gatanu taliki ya 25 Werurwe 2022, uyu mutoza yamaze kumenyeshwa ko abaye ahagaritswe ku nshingano ze zo gutoza iyi kipe mu mikino yose 8 isigaye kugirango Shampiyona igere ku musozo kubera umusaruro we urimo kugerwa ku mashyi.
Bizimana Abdou (Bekeni) ahagaritswe nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Gorilla mu mukino wo ku munsi wa 22 wa shampiyona y’U Rwanda aho ikipe ya Gorilla yaje gutsinda ikipe ya Etincilles ibitego 2-1 mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda isanzwe ikinirwaho n’ikipe ya Etincilles hamwe na Marine FC zombi zo mu karere ka Rubavu dore ko zisangiye iki kibuga.
Nyuma y’uyu mukino byavuzwe ko umutoza Bekeni yaba yari yagurishije uyu mukino gusa we yabihakanye yivuye inyuma gusa ubuyobozi bw’iyi kipe ya Etincilles bwamusabye ibisobanuro maze nawe abaha ibisobanuro mu ibaruwa yabandikiye kuwa 23 Werurwe 2022 ariko ubuyobozi bwo bwatangaje ko butanyuzwe n’ibi bisobanuro yabuhaye.
kuri ubu imikino isigaye ya Shampiyona hamwe n’igikombe cy’amahoro ikipe ya Etincilles igomba gutozwa n’umutoza wungirije muri iyi kipe Bizumuremyi Radjab.
Ikipe ya Etincilles kuri ubu mu mikino imaze gukina muri shampiyona irabarizwa ku mwanya wa 12 n’amanota 21 aho irusha ikipe ya nyuma ariyo ya Gicumbi amanota atanu gusa.