Ubuyobozi bwa Mukura bwahaye inkunga y’amafaranga abakinnyi bayo.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sport, bwageneye abakinnyi bayo amafaranga angana n’ibihumbi 50 kuri buri mukinnyi, abafasha kuguma mu rugo muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ibi bibaye nyuma yuko abakinnyi b’iyi kipe bishyuje cyane abayobozi babo ibirarane by’imishahara bari babarimo, dore ko bamaze kubageramo amezi hafi 5 batabishyura.

Mu kiganiro yagiranye na Genesisbizz, Kapiteni wa Mukura Gael Nduhayindavyi yavuze ko amakuru yuko ubuyobozi bwa Mukura bwabahaye amafaranga yo kubafasha muri iyi minsi ariyo, avuga ko kandi abakinnyi bagenzi be babyishimiye.

Yagize ati: "Yego amakuru niyo, hari ubushobozi abayobozi batwemereye kugira ngo abakinnyi babeho, bitewe nuko baba bafite imiryango ni ngombwa rero kugira ngo babone ibibatunga muri ibi bihe turimo bitoroshye. Rero ikipe yaduhaye ako kantu."

Uyu musore kandi yabwiye Genesisbizz ko, ibyo ubuyobozi bwabahaye babyishimiye ndetse ko bigiye no kubafasha mu bibereho ya buri munsi. Ati: "Abakinnyi babyishimiye, kuko abayobozi bari kubaba hafi kandi ndizera ko ubuyobozi budushyigikiye buzanakomeza kubikora."

Amakuru agera kuri Genesisbizz, avuga ko kuva mu mwaka wa 2019 mu kwezi k’Ugushyingo, Mukura itarahemba abakinnyi bayo. Mu kwezi kwa Werurwe uyu Mwaka abakinnyi bamwe na bamwe barivumbuye ndetse bahagarika n’imyitozo bitewe n’iki kibazo. Ubuyobozi bwa Mukura bwo buvuga ko imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup yabashegeshe cyane bigatuma ubushobozi bari bafite buhashirira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO