Musanze Fc yatandukanye na Bahaaeldin Ibrahim wari umutoza wungirije .

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze Football Club, bwamaze gutangaza ko bwatandukanye n’uwari umutoza wungirije w’iyi kipe Bahaaeldin Ibrahim Hassabelnaby biturutse ku kifuzo cye.

Musanze Fc yatandukanye n’uyu mugabo nyuma yuko yari yarasubiye iwabo mu gihugu cya Misiri, ibihe bya COVID-19 bikahamufatira, bityo yandikira ubuyobozi bwe ko bwamurekura akishakira akandi kazi mu gihugu cy’iwabo, bitewe nuko atari kubasha kugaruka.

Mu ibaruwa yashyikirijwe uyu mutoza, bwamushimiye kubihe yagiranye n’ikipe kuva yayizamo mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

Umunyamisiri Bahaaeldin Ibrahim yazanye na mwenewabo Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim bombi bakomoka mu gihugu cya Misiri. Bageze mu Rwanda tariki 1Ukuboza 2019, bahita bahabwa imirimo yo gutoza Musanze Fc.

Muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19, abantu bahawe amabwiriza na leta yo kuguma murugo. Ibyo byanatumye imwe mu mirimo irimo n’imikino ihagarara. Musanze Fc iri mu makipe yahise afata icyemezo cyo guhagarika imishahara y’abakozi bayo.

Bikaba binavugwa ko umutoza mukuru w’iyi kipe Ahmed Adel ashobora gutandukana n’iyi kipe nyuma yuko itamuhaye ibyo bamugombaga nkuko yabyifuzaga. Uyu mutoza ari gushakishwa n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda.

Ibaruwa y’Umutoza Bahaaeldin Ibrahim wari umutoza wungirije wa Musanze asaba kugenda

Ibaruwa y’Ubuyobozi bwa Musanze Fc iha uburenganzira umutoza kwigendera

Umunya-Misiri Bahaaeldin Ibrahim Hassabelnaby (iburyo), watandukanye na Musanze

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO